Uko wahagera

Uburusiya Bwihimuye ku Bwongereza


Mu mujyi wa Salisbury ahabereye intandaro yo guhangana hagati y'Ubwongereza n'Uburusiya
Mu mujyi wa Salisbury ahabereye intandaro yo guhangana hagati y'Ubwongereza n'Uburusiya

Kuri uyu we gatandatu, Uburusiya bwavuze ko bugiye kwirukana abadiplomate b'Ubwongereza 23. Ni icyemezo kije nyuma y'uko mu ntangiriro z'iki cyumweru Ubwongereza na bwo bwari bwafashe umwanzuro wo kwirukana abadiplomate b'Uburusiya 23.

Ubwongereza bushinja Uburusiya kuba bwararoze uwitwa Sergei Skripal wahoze ari intasi b'Uburusiya. Yaroganywe n'umukobwa we Yulia, basangwa bataye ubwenge. Ubu baravurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Salisbury mu Bwongereza.

Uburusiya bwavuze ko icyemezo cyabwo ari uburyo bwo kwereka Ubwongereza ko ibirego byabwo nta shingiro bifite. Itangazo Uburusiya bwasohoye nyuma yo guhamagaza Laurie Bristow uhagarariye Ubwongereza mu Burusiya, rivuga ko abo badiplomate bazirukanwa mu cyumweru kimwe.

Uburusiya bwanahagaritse ibikorwa by’ikigo mpuzamahanga cy’Ubwongereza gishinzwe guteza imbere umuco no gutanga amahirwe mu burezi. Uburusiya bwanambuye Ubwongereza uruhushya rwo gufungura Ibiro, Consula mu mujyi wa Saint Petersburg.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG