Uko wahagera

Sierra Leone: Nta Akanunu k’Uzatsindira Umwanya wa Perezida


Samura Kamara, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi All People’s Congress
Samura Kamara, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi All People’s Congress

Amajwi y'agateganyo mw’itora rya perezida muri Sierra Leane agaragaza ko ko kugeza ubu nta mukandida wari wagira amajwi ahagije yatuma yegukana umwanya w'umukuru w'igihugu.

Ni mu gihe indorerezi zanenze polisi gushyira igitsure ku batavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cy'itora na mbere yaho.

Kuri 25 kw’ijana by’amajwi yaturutse ku biro by’intara 15 zigize igihugu, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi All People’s Congress, Samura Kamara ari imbere na 44.6 kw’ijana by’amajwi.

Akurikirwa na Julius Maada Bio w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Sierra Leone People’s Party ufite 42 kw’ijana by’amajwi nk’uko bitangazwa na komisiyo y'igihugu yigenga ishinzwe amatora.

Umukandida wa gatatu, Kandeh Yumkella w’urugaga rushya rw'amashyaka, National Grand Coalition, kugeza ubu afite 6.6 kw’ijana gusa by’amajwi. Urwo rugaga rwari rwizeye gutsinda amashyaka abiri amaze imyaka mirongo afite ubwiganze.

Sierra Leone ifite abakandida 16. Umukandida perezida uzegukana uwo mwanya ni uzagira ibirenga 55 kw’ijana by’amajwi mu cyiciro cya mbere cy’itora. Bitabaye ibyo abakandida babiri ba mbere bazahangana mu cyiciro cya kabiri.

Komisiyo ishinzwe amatora izongera gushyira amajwi ahagaragara, ari uko 50 kw’ijana by’amajwi yavuye ku biro byose by’amatora amaze kubarurwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG