Umunsi umwe nyuma y’uko infashanyo y’ubutabazi igeze mu burasirazuba bw’umujyi wa Ghouta muri Siriya, hahise hatangira ibitero byo kwihimura.
“Abakozi batanga infashanyo ntibakwiye kubura ubuzima bwabo bagiye gutera inkunga”. Ibyo byavuzwe na Robert Mardini umuyobozi w’umuryango utabara imbabare CICR mu burasirazuba bwo hagati.
Yabivuze nyuma y’imirwano ikaze yaburijemo ibikorwa byo kugeza infashanyo ku bantu baheze mu gihirahiro.
Mardini yavuze ko itsinda ayoboye ryasubijwe inyuma n’imirwano yabaye. Nyamara bari bahawe icyizere n’impande zose ziri mu mirwano ko infashanyo y’ubutabazi ishobora kugezwa mu mijyi ya Douma no mu burasirazuba bwa Ghouta.
CICR ku bw’amahirwe yabashije kugeza ibiribwa n’ibindi bya ngombwa by’ubutabazi ku bantu 12,000 ubwo imirwano yari itanze agahenge.
Mardini yavuze ko ari ngombwa ko icyo cyizere cyatanzwe cyubahirizwa kubera ko mu karere hakenewe indi nfashanyo.
Kugeza kuri uyu wa gatandatu ingabo za Siriya zari gikikomeje ibitero byazo byo kwihimura mu burasirazuba bw’umujyi wa Ghouta.
Douma, umujyi wo mu majyaruguru y’umurwa mukuru Damas, niwo mujyi munini cyane kandi utuwe cyane mu burasirazuba bwa Ghouta igice cya Siriya kigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi.
Facebook Forum