Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu muri Afurika. Uyu munsi, yabonanye na perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, ku cyicaro cy'umuryango w'Afurika i Addis Abeba muri Etiyopiya.
Barangije inama yabo, bombi babonanye n’abanyamakuru. Bagarutse ku kibazo cyatewe n’amagambo Perezida Trump yaba yaravuze, hashize amezi abili, ngo “Afurika ni ibihugu by’amazirantoki.” Ibihugu by’Afurika bitandukanye n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe bamaganye aya magambo.
Uyu munsi, Tillerson yibukije ko nyuma Perezida Trump yandikiye ibaruwa Umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Yongeyeho, ati: “Umubano w’Afurika na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni ingirakamaro. Ntituzawutezukaho.”
Moussa Faki Mahamat we yavuze ko yabonye ibaruwa ya Perezida Trump ku italiki ya 25 y’ukwa mbere gushize. Ati: “Amakimbirane yatewe n’amagambo ye twarayarenze, kandi n’uruzinduko rwa minisitiri Tillerson ni ikimenyetso cy’uko umubano w’Afurika na Leta zunze ubumwe z’Amerika ari ntamakemwa.”
Nyuma y’umwaka Perezida Trump amaze ku butegetsi, ntarashyiraho minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika, na ba ambasaderi mu bihugu umunani by’Afurika, birimo Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Somaliya, n’Afurika y’Epfo.
Muri uru ruzinduko rwe rwa mbere muri Afrika, Tillerson arava muri Etiyopiya akomereze muri Cadi, Djibouti, Kenya na Nijeriya. Ibi bihugu byose bifatanije na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ntambara n’imitwe y’iterabwoba Boko Haram, Al-Shabab, n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Mu gihe Rex Tillerson arimo asura inshuti z’igihugu cye muri Afurika, mugenzi we w’Uburusiya, Sergey Lavrov, nawe ari mu bihugu bitanu by’inshuti zabo kuri uwo mugabane. Uyu munsi yari muri Zimbabwe. Agomba gusura n’Angola, Namibiya, Mozambique na Etiyopiya.
Facebook Forum