Uko wahagera

Siriya: ONU Ihamagarira Impande zose Guhagarika Imirwano


Umunyamabanga mukuru w'ishirahamwe mpuzamakungu ONU António Guterres ashikiriza Ijambo mu nama ya Onu ijejwe umutekano.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagariye impande zose zirebwa n’ibibazo muri Syria gushyira mu bikorwa ihagarika ry’imirwano.

Ni mu gihe akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano kw’isi kagomba guterana kuri uyu wa gatatu gusuzuma impamvu umwanzuro w’ako kanama usaba ihagarika ry’imirwano utarubahirizwa nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ufashwe. Iyo nama yahamagajwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa.

Umwanzuro wo guhagarika imirwano wari ugamije korohereza ibikorwa by’ubutabazi kugera kuri za miliyoni z’abantu bakeneye ubufasha.

Kuwa mbere amakamyo y’imiryango itabara imbabare ntiyashoboye kugemura ibiribwa n’izindi mfashanyo zikenewe n’abaturage batuye mu burasirazuba bw’akarere ka Ghouta kubera imirwano.

Abahagarariye iyo miryango bavuga ko guverinema ya Syria yabujije abakozi babo gupakira imiti n’ibindi bikoresho muri ayo makamyo.

Imirwano ikaze yakomeje kuri uyu wa gatatu mu gace ka Ghouta kari mu maboko y’inyeshyamba.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Heather Nauert uvugira ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashinje Uburusiya kubangamira no kudashyigikira ihagarika ry’imirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG