Uko wahagera

Amasoko y'Imigabane kw'Isi Akomeje Guhungabana


Guhangana gushyingiye ku mategeko ajyanye n’ubucuruzi mu bihugu bikize gukomeje guhungabanya amasoko y’imigabane kw'isi.

Ibyo bije bikurikira ukwegura ku mirimo kwa Gary Cohn wari umujyanama mukuru mu by’ubukungu wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Cohn yeguye nyuma yo kutumvikana na Perezida Trump ku cyifuzo cyo kuzamura umusoro kugera ku gipimo cya 25 ku ijana ku byuma bikoreshwa mu nganda. Gary Cohn ntiyigeze ashyigikira icyo cyemezo.

Atanganza ubwegure bwe, Cohn yavuze ko yashimishijwe n'uko yafashije gushiraho politike izafasha iterambere ry’igihugu irimo itegeko rishya ku musoro yibaza ko byagiriye akamaro Abanyamerika.

Ku ruhande rwe, Perezida Trump yashimiye Cohn ku ruhare yagize mu gufasha kuzahura ubukungu bw’igihugu. Mu itangazo, Perezida Trump yavuze ko Cohn yari afite ubuhanga budasanzwe.

Kugeza ubu ibiro by’umukuru w’igihugu ntibiratangaza uzasimbura Gary Cohn, dore ko uwari mwungirije Jeremy Katz yari amaze igihe na we yarasezeye.

Cohn yiyongereye ku rutonde rw’abandi bakozi bakomeye bakoranye bya hafi cyane na Perezida Trump bamaze kwegura, mu gihe kitarenze umwaka n’igice arahiriye kuyobora igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG