Uko wahagera

Nijeriya: Abandi Banyeshuli b’Abakobwa 90 Barashimuswe


Hashize iminsi ibili abana b’abakobwa barenga 90 bazimiye nyuma y’igitero cya Boko Haram ku ishuli ryabo mu mujyi wa Dapchi, muri leta ya Yobe, mu majyaruguru ya Nijeriya.

Ababyeyi bafite impungenge ko na bo bashobora kuba barashimuswe. Biributsa abana b’abakobwa 276 bashimuswe na Boko Haram mu ishuli rya Chibok mu kwezi kwa kane mu 2014. Kugeza ubu, ijana muri bo ntibaraboneka.

Uyu munsi, ababyeyi benshi bazindukiye ku ishuli ryisumbuye rya Dapchi bashakisha amakuru y’abana babo. Polisi ya Nijeriya na minisiteri y’uburezi bo bahakana ko bashimuswe.

Nyamara abaturage baturiye ishuli bibwiye ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza ko “abarwanyi ba Boko Haram bateye kuwa mbere nijoro. Bamwe bari bafite imbunda ziremereye. Baje mu modoka za kamyo eshatu. Ni zo batwayemo abana, abana bagendaga barira batabaza.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG