Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yashimagije ubutwari bw’umunyapolitike utaravugaga rumwe na leta, Morgan Tsvangirai witabye Imana mu cyumweru gishize.
Mnangagwa yavuze ko Tsvangirai akwiye umwanya wihariye mu mateka y’igihugu. Yagize ati “Igihe tuzaba twandika amateka y’iki gihugu, ntituzabura gushimangira uruhare uyu wigeze kuba ministiri w’intebe yagize mu kwimakaza indagaciro za demokarasi.”
Perezida Mnangagwa yahamagariye igihugu kunga ubumwe muri iki gihe bibuka ubutwari bwa Tsvangirai waharaniye gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Robert Mugabe.
Tsvangirai yitabye Imana afite imyaka 65 azize indwara ya kanseri. Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa kabiri mu rugo rwe ruri aho akomoka hitwa Buhera.
Facebook Forum