Uko wahagera

SAF: Maimane Aranenga Ijambo rya Perezida Ramaphosa


Mmusi Maimane ni umunyapolitiki utavuga rumwe na leta.
Mmusi Maimane ni umunyapolitiki utavuga rumwe na leta.

Amashyaka atavuga rumwe na leta muri Afurika y’Epfo yanenze bikomeye ijambo rya Perezida Cyril Ramaphosa. Avuga ko nta migambi igaragaza yagejeje ku gihugu igamije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bihari.

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Ramaphosa yahamagariye Abanyafurika y’epfo gushyira hamwe bagahindura ibitagenda, bagera ikirenge mu cya Nelson Mandela.

Uwitwa Mmusi Maimane ukuriye ishyaka "Democratic Alliance" yavuze ko bategereje kureba icyo Ramaphosa azakora kugira ngo ruswa icike burundu. Yasobanuye ko ruswa yaranze ubutegetsi bw'uwari perezida Jacob Zuma yari yaramunze n’ishyaka riri ku butegetsi ANC.

Uyu munyapolitiki yasabye Ramaphosa kwirukana bamwe mu ba minisitiri bagiye bavugwaho ruswa no gutonesha, kugira ngo yereke igihugu ko ibyo avuga bijyane n’ibikorwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG