Ibiro bya perezida w'Uburusiya byavuze ko nta ruhare icyo gihugu cyagize mu kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aheruka mu mwaka wa 2016.
Ibyo ni nyuma y'uko ibiro by’umushinjacyaha Robert Mueller, bishyikirije urukiko Abarusiya 13 bashinjwa kwivanga mu matora ya perezida.
Umuvugizi w’ibiro bya perezida w'Uburusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko nta gaciro baha ivyo vyagiriji.
Mueller wigeze kuyobora ibiro bishinzwe ubugenzacyaha FBI, yashyikirije urukiko impapuro zigizwe n’amapaji 37 zishinja Abarusiya kugerageza gushyigikira Donald Trump hanyuma bakandagaza Hillary Clinton bari bahanganye.
Perezida Trump akomeje guhakana ko nta bufatanye bwigeze bubaho hagati ye n’Abarusiya.
Ntabwo ari Abarusiya gusa ibiro by’umushinjacyaha wihariye bimaze gutangaho ibirego.
Facebook Forum