Uko wahagera

Igitero cy'Abiyahuzi Cyahitanye Abantu 18 Muri Nijeriya


Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba Boko Haram
Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba Boko Haram

Igitero cy'abiyahuzi cyahitanye abantu 18 mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru ya Nijeriya.

Icyo gitero cyagabwe mu isoko ry'amafi cyakomerekeje abandi bantu 22.

Kugeza ubu nta mutwe cyangwa umuntu uriyitirira icyo gitero.

Maiduguri yakomeje kuba indiri z'intagondwa zimaze guhitana abantu barenga 20,000 guhera mu mwaka wa 2009.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG