Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo amaze kwegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'igihugu.
Mw’ijambo yashyikirije Abanyafurika y'epfo n’amahanga, Zuma yagize ati "Nahisemo kwegura ku mwanya wa perezida, n'ubwo ntemeranya n'ubuyobozi bw'ishyaka rya ANC". Zuma yari yasabwe kutarenza uyu munsi ateguye, bitaba ibyo inteko ishinga amategeko ikamukuraho ejo kuwa kane.
Nyamara avugira kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu mu masaha ya kare, Zuma yari yavuze ko mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi ANC bari bumvikanye ko azegura ariko bitari muri iki gihe. Yavuze ko yari yabasabye ko yazegura mu kwezi kwa gatandatu.
Abagize komite nyobozi y’ishyaka ANC banze icyifuzo cya Zuma maze bamutegeka guhita yegura. Ishyaka ANC ryahise ritangaza ko naramuka ateguye uyu munsi, inteko ishinga amategeko izaterana kuri uyu wa kane kugira ngo imukureho icyizere.
Paul Mashatile ushinzwe ikigega muri ANC yavuze ko igihe ari iki kugira ngo Zuma yegure. Yavuze ko igihugu kidashobora gukomeza gutegereza.
Zuma, w’imyaka 75 y’amavuko, amaze imyaka icyenda ku butegetsi. Yakomeje gushinjwa ruswa no kuzambya ubukungu bw’igihugu.
Facebook Forum