Uko wahagera

Visi-Perezida w'Amerika Ntiyavuganye n'Abanyakoreya ya Ruguru


Visi Perezida w'AMerika Mike Pence, umuyobozi nyirizina wa Koreya ya Ruguru Kim Yong Nam, mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, na minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe bari i Pyeongchang
Visi Perezida w'AMerika Mike Pence, umuyobozi nyirizina wa Koreya ya Ruguru Kim Yong Nam, mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, na minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe bari i Pyeongchang

Mu mihango yo gufungura imikino olempiki yo muri Koreya y’Epfo, Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pence, yari yicaye mu myanya y’icyubahiro iruhande rwa Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo, na minisitiri w’intebe Shinzo Abe w’Ubuyapani.

Abategetsi ba Koreya ya Ruguru bayoboye intumwa n’abakinnyi b’igihugu cyabo bari bicaye inyuma yabo gato cyane. Aba ba Koreya ya Ruguru ni Perezida w’inteko ishinga amategeko ari nawe perezida wa Repubulika w’icyubahiro Kim Yong-Nam na Kim Yo-jong, mushiki akaba n’umujyanama mukuru w’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un. Kuva intambara ihagaze hagati ya Koreya zombi mu 1953, Kim Yo Jong abaye uwa mbere wo mu muryango uyobora Koreya ya Ruguru ugiye muri Koreya y’Epfo

N’ubwo atari kure yabo, Visi-Perezida Pence yirinze kuramutsa cyangwa kuvugana n’abayobozi ba Koreya ya Ruguru. Ahubwo muri iyi minsi ari muri Koreya y’Epfo, Mike Pence ntiyahwemye kotsa igitutu Koreya ya Ruguru. Mbere yo kujya kureba imikino, Pence yatangarije abanyamakuru ko “Koreya ya Ruguru igomba kureka gahunda yayo y’intwaro kirimbuzi. Igomba guhagarika ibikorwa byayo byo gushotorana n’agasomborotso.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG