Umuhungu w’impfura w’uwahoze ari perezida wa Cuba Fidel Castro yaraye yiyahuye. Yari amaze amezi avugwaho indwara ituma umuntu acika intege akagira agahinda gakabije bita “depression” mu gifaransa.
Televisiyo ya leta yatangaje ko Fidel Castro Diaz-Balart yitabye Imana afite imyaka 68 y’amavuko. Yabanje kuvurirwa mu bitaro akomeza kwivurwa ataha iwe.
Uwo bajyaga bita Fidelito cyangwa Little Fidel, azibukirwa kuri se umubyara bari bahuje. Yari afite ubuhanga mu bya niikleyeri yakuye mu cyahoze ari Union Sovietique aho yize, no mu kazi yakoze nk’umujyanama mu by’uby’ubumenyi “science” w’akanama k’igihugu cya Cuba. Yayoboye programu Nikleyeri ya Cuba kuva mu 1980 kugeza mu 1992.
Yabyawe n’umugore wa mbere wa Fidel Castro, Mirta Diaz-Balart bashakanye mbere y’uko Fidel aba perezida wa Cuba muri revolusiyo yayoboye agahirika uwari umutegetsi w’igitugu, Fulgencio Batista mu 1959. Umuhungu wa Castro yemeraga kandi akubaha ibitekerezo bya se.
Yitabye imana hashize umwaka ise Fidel Castro atabarutse ku italiki ya 25 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2016, ubwo yari afite imyaka 90 y’amavuko.
Facebook Forum