Urukiko rukuru rwa Kenya kuri uyu wa kane rwategetse guverinema kureka sitasiyo eshatu za televisiyo nini mu gihugu zikongera gutangaza. Ni nyuma y’uko zihagaritswe, zigerageje kwerekana amasanamu y’ukurahira kw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga nka perezida w’Abaturage.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Odinga mu murwa mukuru Nairobi. Bamaganaga itsinzi ya Uhuru Kenyatta mu matora ya perezida mu mwaka ushize. Ayo matora Odinga yavuze ko yibwemo amajwi.
Guverinema yasubije kuwa kabiri nyuma n’uko Odinga arahiye, itangaza ko muvema itavuga rumwe n’ubutegetsi ari umuryango w’abagizi ba nabi kandi yanategetse sitasiyo za televisiyo guhagarika akazi.
Kuri uyu wa kane, umucamanza w’urukiko rukuru Chacha Mwita, yategetse guverinema kureka televisiyo za rubanda zikongera gukora. Yanategetse guverinema kutivanga mu bikorwa by’izo televisiyo kuzageza igihe impaka kw’ifungwa ryazo, zumvikanye mu rukiko.
Odinga yabwiye abanyamakuru ko demokarasi muri Kenya, “yugarijwe bikomeye”.Yanavuze ko ishyaka riri ku butegetsi “ririmo abo yise abarwayi”.
Facebook Forum