Uko wahagera

HCR Ihangayikishijwe n'Abanyekongo Bahunga Imirwano


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR riratangaza ko rihangayikishijwe n’imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Iyo mirwano imaze gutuma ibihumbi by’abanyekongo bahunga igihugu berekeza mu bihugu by’Uburundi Tanzaniya na Uganda.

Amakuru dukesha umuvugizi wa HCR Babar Baloch avuga ko abanyekongo barenga 7,000 biganjemo abana n’abagore bamaze guhungira mu Burundi. Abandi barenga igihumbi bahungiye muri Tanzaniya.

HCR ivuga ko hari abandi bakuwe mu byabo n’imirwano hagati y’ingabo za leta na Mai Mai bahungiye hagati mu gihugu cyane cyane mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Baloch avuga ko izo mpunzi zikeneye ubufasha bw’ibiribwa n'aho bakika umusaya.

HCR ivuga ko impunzi nyinshi zavuganye nayo zivuga ko zategekwaga kwinjira mu gisirikali ku ngufu.

Usibye abanyekongo bakomeje guhunga, HCR ivuga ko inahagayikishijwe n’ubuzima bw’impunzi z’Abarundi zigera ku 43,000 ziri mu makambi ya Lusenda na Mulongwe. Umuvugizi wayo Baloch yavuze ko n'ubwo kugeza ubu ntacyo izo mpunzi ziraba, bafite ubwoba ko imirwano ikomeje ishobora kuzigiraho ingaruka.

HCR ivuga ko abanyekongo bagera kuri miliyoni eshanu bamaze guta ingo zabo. Abarenga 600,000 bahungiye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG