Uko wahagera

Ba Perezida Trump na Kagame Baganiye i Davos


Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump na perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu biganiro bagiraney mu mujyi wa Davos mu Busuwisi tariki ya 26/01/2018.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump na perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu biganiro bagiraney mu mujyi wa Davos mu Busuwisi tariki ya 26/01/2018.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yabonanye na Paul Kagame uzaba umuyobozi w'Afurika yunze ubumwe. Ibiganiro byabo byabereye i Davos mu Busuwisi.

Amatangazo Perezidansi y’Amerika na Guverinema y’u Rwanda byashyize ahagaragara, yumvikanisha abaperezida bombi basuzumye umubano hagati y’ibihugu byabo, kandi ko banaganiriye ku bibazo bifitiye inyungu Afurika yunze ubumwe muri rusange nk’umuryango.

Ibyo birimo amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubuhahirane hagati y’Afurika n’Amerika n’ibyerekeye kuvugurura umuryango w'Afurika yunze ubumwe. Perezida Trump yashimiye Kagame kuba yaratorewe kuzayobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ba Perezida Trump na Kagame bavuze ko bishimiye ibiganiro byiza bagiranye n'umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Bumvikanishije ko ubwo bufatanye buzakomeza kandi ko Amerika ibona akamaro k’iterambere mu by’ubukungu ku mugabane w’Afurika.

Ba perezida bombi bishimiye kandi bumvikanye ko bazarebera hamwe uburyo bwo gushimangira ubwo bufatanye cyane mu by’ubukungu, ubuhahirane n’ishoramari.

Ikibazo cy'amagambo ateye isoni Perezida Trump yaba yaravuze ku bihugu by'Afurika nticyazamuwe muri iyo nama. Mu byumweru bike bishize, abayobozi b'Afurika bari bavuze ko amagambo ya Trump ari agahomamunwa, kandi yerekana urwango yaba afitiye Afurika. Ba ambasaderi b'Abanyafurika muri ONU bari basabye Ambasaderi w'Amerika ko Perezida Tump yasisabira imbabazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG