Uko wahagera

Liberiya: Perezida Weah Yatangiye Imirimo Ye


Perezida mushya wa Liberiya George Weah
Perezida mushya wa Liberiya George Weah

Uyu munsi George Weah yimitswe ku mugaragaro mu milimo ye y’umukuru w’igihugu. Ni ubwa mbere habaye ihererekanya-butegetsi mu ituze hagati y’abaperezida babili bitorewe na rubanda kuva mu 1944.

George Weah yarahiriye muri sitade yitiriwe Perezida Samuel Kanyon Doe, mu nkegero z’umurwa mukuru Monronvia. Yarahiriye abaturage be ko azihatira kurwanya ruswa kandi ko azaha abakozi umushahara ukwiye. Abaturage bari bakubise baruzura, bagera ku bihumbi 35.

Hari n’abakuru b’ibindi bihugu icyenda: Alpha Condé wa Gineya akaba na perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, Ernest Bai Koroma wa Sierra-Leone, Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali.

Abandi bakuru b'ibihugu ni Mahamadou Issoufou wa Nijeri, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Ali Bongo wa Gabon, na Macky Sall wa Senegal. Hari kandi n’ibihangange mu mupira w’amaguru nka Samuel Eto’o wo muri Kameruni.

Naho Perezida Ellen Johnson Sirleaf ucyuye igihe, yasezeye amaze gushyira umukono ku iteka rye rya nyuma nk’umukuru w’igihugu. Iryo ni iteka rica urugomo rukorerwa abategarugoli, harimo no guca umuco wo gukeba bimwe mu bice by’igitsina ku bana b’abakobwa (excision mu Gifaransa).

Ariko kubera ukuntu ari umuco n’ubu bagikomeyeho, Perezida Sirleaf yabanje gusaba inteko ishinga amategeko kwemeza iteka rye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG