Umushumba wa Kiliziya Gatulika y’isi yose, Papa Faransisiko, arasoza uruzinduko rwe mu Chili uyu munsi wa kane. Arahava ajya muri Peru.
Mbere yo guhaguruka yasomeye misa abantu ibihumbi n’ibihumbi ahitwa Lobitos, mu majyaruguru ya Chili. Bamwe muri bo baharaye ijoro ryose bamutegereje.
Nyuma ya misa, Papa Faransisiko yakiriye abarokotse ubwicanyi bwa leta y’igitugu ya General Augusto Pinochet, wategetse akoze "coup d’Etat" kuva mu 1973 kugera mu 1990.
Papa Fransisko yageze muri Chili kuwa mbere mu rugendo rwa gatandatu agiriye ku mugabane w’Amerika y’epfo mu myaka ine amaze ari umushumba wa Kiliziya Gatulika y’isi yose.
Facebook Forum