Ubushinjacyaha burarega Mbarushimana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bukeka ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza ku Gisagaraga mu 1994. Buramurega ibihumbi bibarirwa kuri 50 by’abatutsi baguye ku musozi wa Kabuye.
Abamwunganira baravuga ko atagombye kuregwa icyaha cya jenoside kuko kitateganywaga n’amategeko y’u Rwanda. Urukiko rwo ruvuga ko icyo cyaha cyateganywaga n’amategeko y’u Rwanda uretse ko hatariho uburyo kigomba guhanwa.
Ibimenyetso byose ku byaha bitanu ubushinjacyaha buregesha Mbarushimana burabishingira ku batangabuhamya batandukanye.
Nko ku cyaha cya Jenoside abatangabuhamya bavuga ko Mbarushimana yajyaga kuri Bariyeri yo mu Ndatemwa agatangira abantu abaka amarangamuntu yasanga ari abatutsi bakabica.
Urukiko kandi rwamuhamije ko yagiye mu bitero bitandukanye nk’icyo ku musozi wa Kabuye cyahitanye ibihumbi by’abatutsi bari bahahungiye
Igikorwa cyo gushing amabariyerri nk’iyo ku Ndatemwa mu mugambi wo kurimbura abatutsi abatangabuhamya ubwabo ubuhamya bwabo umucamanza aravuga ko bubumbatiye ugushidikanya kuko badahuza ku buryo yagiriyeho, uwayashyizeho n’igihe.
Ni cyo kimwe no ku gikorwa aregwa cyo gutanga intwaro zirimo iza gakondo zo kwica abatutsi urukiko ruravuga ko buhamya bukigize bushidikanywaho. Mbarushimana avuga ko abatangabuhamya bose bagambanye mu kumucurira ubuhamya.
Ni urubanza rwasomwe Bwana Mbarushimana atumbereye urukiko. Yakunze kugaragara yitangiriye itama akarangwa no kuzunguza umutwe byoroheje ari na ko amwenyura ku isesengura ry’umucamanza.
Umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko ibyo avuga nta shingiro bifite kuko nta kibigaragaza kuko buri umwe yabajijwe ukwe kandi atanga ubuhamya ukwe.
Urukiko rwavuze ko Mbarushimana yari afite ubushake bwihariye bwo gukora Genoside kuko yitabiriye ibitero bitandukanye byo kwica abatutsi agamije kubaziza icyo bari cyo kandi ko yagaragaye ku mabariyeri
Umucamanza yavuze ko icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside kidahama uregwa kuko nta bimenyetso bidashidikanywaho by’ubushinjacyaha.
Ku bikorwa byo kuba Abatangabuhamya bashinja Mbarushimana ko yagiye aboneka mu Manama mu ngo z’abantu yo gutegura jenoside na byo umucamanza aravuga ko ubuhamya bwabyo bushidikanywaho.
Hari abavuga kandi Mbarushimana yari interahamwe yatozaga izindi nterahamwe mu mugambi wo kurimbura abatutsi.Ibi na byo umucamanza aravuga ko bidahamye kuko mu batanga ubuhamya hari uvuga ko Mbarushimana yari afite imbunda yarashishije abatutsi basaga 1000000 kugeza nubwo yayihunganye akayigerana mu gihugu cy’u Bufaransa. Ku mucamanza ibi birimo ugukabya.
N’ubwo biri uko urukiko ruravuga ko kuba Mbarushimana na bagenzi be barimo Kimwanga barahuriraga kuri bariyeri yo mu Ndatemwa bakumvikana uko bagomba kugaba ibitero ahatandukanye bigaragaza ko habayeho ubushake bwihariye mu kurimbura abatutsi
Ku cyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu urukiko rwifashishije inyandiko z’abahanga n’ingingo z’amategeko rwasobanuye ko kabone n’iyo haba harishwe umuntu umwe gusa ubikoze apfa kuba yari agambiriye kurimbura imbaga. Rwavuze ko hishwe abatutsi benshi mu cyahoze ari sous Prefegitura ya Gisagara.
Umucamanza yahamije Mbarushimana icyaha cya Jenoside ,icyaha cy’ubwumvikane bwo gukora jenoside n’icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yavuze ko buri cyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko. Yongeyeho kandi ko ibyaha byose bigize impurirane mbonezamugambi kuko yabikoze bigamije umugambi umwe.
Umucamanza yavuze ko kuba hagaragara impamvu nyoroshyacyaha kuko atari yarigeze kugira ikindi akurikiranwaho no kuba yarahishe abatutsi iwe mu rugo bitahabwa uburemere kubera ingaruka ibyaha byagize ku muryango nyarwanda.
Yavuze ko yagombye kuba amuhanisha igihano kiremere cya burundu y’umwihariko ariko kubw’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho im ikono arebana n’imanza za jenoside ziva mu mahanga iki gihano kidashoboka. Maze avuga ko Mbarushimana agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.
Umucamanza yamukuriyeho igarama ry’urubanza kuko aburana afunzwe. Amwibutsa ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.
Bwana Mbarushimana yahise yaka ijambo abwira umucamanza ko ajuririye ibihano amufatiye ku mpamvu yavuze ko azasobanurira mu bujurire bwe. Urubanza rurangiye Mbarushimana yagaragaraga ku masura ko akomeye ahoberana n’um unyamategeko n’abandi mu rukiko baganira aseka nk’ibisanzwe.
Bwana Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 55 y’amavuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza hari muri Perefegitura ya Butare mu 1994, ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyewpfo.
Yageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Danemark mu mwaka ushize wa 2014.
Facebook Forum