Uko wahagera

Umuholandi Uregwa Ibyaha by’Intamara muri Liberiya yafashwe


Uyu ni Guus Kouwenhoven ushinjwa ibyaha by'intambara. Iyi foto yafashwe mu mwaka w'1999.
Uyu ni Guus Kouwenhoven ushinjwa ibyaha by'intambara. Iyi foto yafashwe mu mwaka w'1999.

Polisi mpuzamahanga Interpol yataye muri yombi Umuholandi witwa Guus Kouwenhoven uregwa uruhare mu ntambara yo muri Liberiya. Kouwenhoven yafatiwe iwe mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo. Ubucamanza bw’Ubuholandi bwahize busaba ko atahurwa akajya gufungwa. Mu kwezi kwa kane gushize, bwamukatiye adahari umunyururu w’imyaka 19. Kouwenhoven afungiye by’agateganyo ku cyicaro gikuru cya polisi Cape Town.

Guus Kouwenhoven afite imyaka 75 y’amavuko. Yacuruzaga intwaro za magendu. Yari inshuti cyane y’uwari inyeshyamba aza kuba perezida wa Liberiya Charles Taylor. Ubucamanza bw’Ubuholandi bwamuhamije ibyaha bigendanye n’izo magendu y’intwaro yagurishije kwa Taylor hagati y’umwaka w’2000 n’2003, kandi byari binyuranije n’ibihano by’Umuryango w’Abibumbye.

Bwamuhamije kandi n’ubufatanyacyaha mu byaha by’intambara muri Gineya na Liberiya. Nk’uko bubisobanura, intwaro Kouwenhoven yagurishije magendu zakoreshejwe muri ibyo byaha.

Mu 2012, urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho Sierra-Leone rwakatiye Charles Taylor igifungo cy’imyaka 50. Rwamuhamije ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara yayogoje Sierra-Leone kuva mu 1991 kugera mu mwaka w’2001. Iki gihano cyemejwe burundu no mu bujurire mu 2013.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG