Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itandatu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.
Mu myaka 18 ishize, Putin yabaye perezida, ministiri w’intebe yongera na none agaruka ku mwanya wa perezida.
Icyemezo cy’uko azongera kwiyamamaza yagitangarije mu ruganda rw’amamodoka ruri ahitwa Nizhny Novgorod.
Nubwo kugeza ubu ntakigaragaza ko ashobora kuzatsindwa, ubutegetsi bwe bumaze iminsi bushinjwa ruswa ikabije no kutagira icyo akora mu gufasha gukemura ibibazo by’ubukene byugarije abaturage benshi batuye Uburusiya.
Nubwo biri uko, ibipimo bigaragaza ko Putin w’imyaka 65, akunzwe ku rugero rwa 80 ku ijana. Abamushyigikiye bemeza ko Uburusiya bwagarukanye agaciro n’icyubahiro bwahoranye ubwo bwigaruriraga akarere ka Crimea.
Facebook Forum