Uko wahagera

Abayobozi ba Katalonya mu Nkiko z’Ububiligi


Perezida wa Katalonya wirukanwe Charles Puigdemont
Perezida wa Katalonya wirukanwe Charles Puigdemont

Urukiko rw'ikirenga muri Espagne rwategetse ko abanyepolitike batandatu bo mu ntara ya Katalonya bari bafunzwe barekurwa. Rwemeje ko izindi mpirimbanyi ebyiri ziharanira ukwigenga kw'iyi ntara kimwe na babiri mu bahoze muri guverinema barimo na visi perezida bo bagakomeza gufungwa.

Umucamanza Pablo Larena yategetse ko Oriol Junqueras wirukanwe ku mwanya wa visi perezida wa Katalonya, Joachim Forn wahoze ari minisitiri w'umutekano kimwe n'abandi babiri mu baharanira ko Catalonya yigenga bo bakomeza gufungwa.

Umucamanza Larena yarekuye aba banyepolitike batandatu batanze ingwate y’amadolari 118,000; kandi iki cyemezo kirabaha uburenganzira bwo kwitabira amatora ya kamarampaka ku bwigenge bwa Katalonya ateganyijwe tariki 21 z'uku kwezi.

Perezida wa Katalonya wirukanwe Charles Puigdemont kimwe n'abandi bane baharanira ukwigenga kwa Katalonya kuri uyu wa mbere bitabye urukiko i Bruseli mu Bubiligi humvwa ku nshuro ya kabiri ibyo koherezwa mu gihugu cyabo.

Aba kandi barashaka guhatanira kongera gutorwa; ari na ko barwanya ibyo gusubizwa muri Espagne batinya gukurikiranwaho ibyaha byo kwigomeka ku butegetsi buriho no kugandisha rubanda no kunyereza imitungo; amategeko ya Espagne akaba ategenya guhanisha uwahamwe n'ibi byaha igifungo cy'imyaka ibarirwa mu 10.

Icyemezo icyo ari cyo cyose cyafatirwa i Buruseli, bazaba bemerewe kujurira inshuro ebyiri kandi umwanzuro wa nyuma ntiwafatwa mbere y'amatora ya tariki 21 z'uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG