Uko wahagera

Ese Abasilikali Barategura Kudeta muri Zimbabwe?


Ibigo ntaramakuru AFP yo mu Bufaransa na Associated Press yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biratangaza ko ibimodoka binini by’intambara bya burende birimo byerekeza mu murwa mukuru Harare.

Ibi bimodoka biri kumwe n’izindi modoka z’ingabo z’igihugu zitwaye abasilikali. Abandi basilikali, bambaye imyenda y’intambara, baragenzura imihanda itandukanye yinjira mu mujyi wa Harare, basaka imodoka zose.

Bibaye mu gihe umugaba w’ingabo za Zimbabwe, General Constantino Chiwenga, ejo kuwa mbere, ku buryo budasanzwe, yihanangirije Perezida Robert Mugabe ko abasilikali bashobora gufata ubutegetsi niba kwirukana abantu mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF, biramutse bikomeje. Kugeza ubu, ingabo za Zimbabwe ni zo rwego rwa mbere Mugabe yishingikirizaho mu butegetsi bwe.

Mu cyumweru gishize, Perezida Mugabe yirukanye visi-perezida we, Emmerson Mnangagwa, amurega ko “arimo aragambana kugirango afate ubutegetsi.” Mnangagwa, w’imyaka 75 y’amavuko, nawe yahoze ari umusilikali mukuru mu ngabo za Zimbabwe. Asanzwe yumvikana na General Chiwenga. Bombi bari kumwe na Perezida Mugabe mu ntambara yagejeje Zimbabwe ku bwigenge mu 1980.

Abategetsi bo hejuru barenga ijana baregwa gushyigikira Mnangagwa bashyizwe ku rutonde rw’abantu bashobora guhanwa mu rwego rw’ishyaka. Urutonde rwakozwe n’igice cya ZANU-PF kiri inyuma y’umugore wa Mugabe, Grace Mugabe, nawe ushaka gusimbura umugabo we ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG