Uko wahagera

Colombiya Yahagurukiye Guhiga Abakora Cocaine


Perezida wa Colombiya Juan Manuel Santos yaraye atangaje ko polise vuba aha yafashe toni 12 z’ibiyobyabwenge byitwa “Cocaine”. Byavumbuwe mu gihe cy’umukwabu. Ni byo biyobyabwenge byinshi bifatiwe rimwe mu mateka ya Colombiya.

Iyo Cocaine yari ibitse mu butaka mu milima ine y’urutoki mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Polise igereranya ko iyo Cocaine, ifite agaciro kagera kuri miliyoni 360 z’amadolari.

Perezida Santos yavuze ko ibyo biyobyabwenge bifite aho bihuriye na Dairo Antonio Uusuga uzwi no kw’izina rya “Otoniel”, bivugwa ko ari umuyobozi wa Gulf Clan, agaco k’abacuruza ibiyobya bwenge byinshi mu gihugu cya Colombiya. Leta zunze ubumwe z’Amerika, zategeye miliyoni eshanu z’amadolari yo guhemba uzata muri yombi Uusuga cyangwa akamwica.

Colombiya ni kimwe mu bihugu byo kw’isi, biri kw’isonga mu bikorerwamo Cocaine. Bigereranywa ko hateguwe toni 866 mu mwaka wa 2016. Ibi bitangazwa n’ibiro bya ONU bishinzwe ibibazo by’ibiyobyabwenge hamwe n’ibyaha by’urugomo. Polise kugeza ubu muri uyu mwaka yafashe toni 362 za Cocaine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG