Uko wahagera

Amatora Muri Kenya Akomeje Gukurura Impaka


Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Mu gihe abanyakenya benshi batekereza ko igihe cy’itora rirerire babonye mu gihugu kirangiye, inyandiko ziriho amasinya yamagana uburyo byakozwe yagejejwe ku rukiko rw’ikirenga mbere y’igihe ntarengwa, kuwa mbere nijoro.

Ayo masinya arareba impande zose zitumvikana kw’itora rya perezida. Izo ni komisiyo y’itora, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga na perezida Uhuru Kenyatta.

Harun Mwau, wahoze ari umunyamategeko yagejeje ku rukiko ayo masinya yamagana komisiyo y’amatora, umuyobozi wayo na perezida Kenyatta.

Mwau ntiyemera icyiciro cya kabiri cy’itora rya perezida ryabaye kw’italiki ya 26 y’ukwezi kwa 10. Avuga ko ryakozwe binyuranije n’icyerekezo cyatanzwe n’urukiko rw’ikirenga, itegekonshinga n’amategeko areba amatora.

Ikigo kitegamiye kuri leta “ The Institute for Democratic Governance, nacyo cyatanze amasinya yamagana abategetsi benshi mu rugaga rutavuga rumwe n’ubutegetsi NASA, barimo umuyobozi Raila Odinga, kuba baragerageje kuyobya itora, kuritesha agaciro no kurwanya itora rishya uko byari byatangajwe n’urukiko rw’ikirenga.

Undi wagejeje amasinya ku rukiko rw’ikirenga ni Khelef Khalifa, umuyobozi w’umuryango w’abayisilamu urengera uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Mombasa. Khalifa yafatanyije na Njonjo Mue, umuyobozi wa komisiyo mpuzamahanga y’abacamanza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG