Uko wahagera

Turkiya yongereje Ibirindiro muri Syria


Ikirindiro c'ingabo za Turkiya
Ikirindiro c'ingabo za Turkiya

Ingabo za Turkiya zirimo zirongera abasilikali n’ibikoresho mu ntara ya Idlib, mu majyaruguru ya Syria. Idlib ikazemo imitwe ishamikiye kuri al-Qaida.

Icya mbere Turkiya ishaka, ifatanije n’Uburusiya, ni ukugarura umutekano n’ituze muri iyi ntara ya Idlib. Mu buryo bakoresha, harmo ubwo guhotora abayobozi b’iyo mitwe, nk’uko abasesenguzi batandukanye babyemeza.

Bityo, abakomanda barindwi b’umutwe umwe gusa witwa Hay'at Tahrir al-Sham barishwe muri iyi minsi. Uwa nyuma yahotowe kuwa mbere w’iki cyumweru. Abandi bahiye ubwoba basaba imishyikirano na Turkiya n’Uburusiya.

Abategetsi ba Turkiya barirenga ariko bakarahira, ngo nta ruhare bafite mu bikorwa byo kwica abakomanda b’imitwe irwana mu ntara ya Idlib. Kandi nta n’umutwe n’umwe nawo uvuga ko urimo ubica.

Icya kabili Turkiya ishaka mu majyaruguru ya Syria bituranye, ni ukumira abo mu bwoko bw’aba-Kurd, batandukanijwe n’umupaka w’ibihugu byombi. Aba-Kurd bamaze imyaka barwanira kwigenga.

Ingabo za Turkiya zinjiye bwa mbere mu ntara ya Idlib muri Syria mu kwezi kwa cumi gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG