Uko wahagera

Rwanda: Abayoboke ba FDU Bahawe 30 yo Gukomeza Gufungwa


FDU
FDU

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse ko abarwanashyaka ba FDU Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda bakomeza gufungwa by'agateganyo mu kindi gihe cy'ukwezi. Umucamanza aravuga ko ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza. Burabarega ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo zitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki.

Iki cyemrezo cyo kongera iminsi 30 yo gukomeza gufunga by’agateganyo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda, umucamanza yagisomye baba abashinjacyaha n’abunganira abaregwa batari mu rukiko.

Ku mpamvu zitamenyekanye kandi iki cyemezo cyasomwe hari abarwanashyaka bane basanzwe gusa barimo Bwana Gratien Nsabiyaremye na bagenzi be. Yaba Bwana Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi, yaba Bwana Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga muri FDU Inkingi na Leonille Gasengayire umubitsi w’iri shyaka bareganwa ntibagaragaye mu cyumba cy’urukiko.

Umucamanza yasobanuye ko yasuzumye ingingo ebyiri ababuranyi bombi batumvikanagaho mu iburanisha riheruka. Yarebye niba abaregwa nk’uko babivuga koko baba bafunzwe binyuranyije n’amategeko anareba niba ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kongera igihe cyo kuba babagumishije muri gereza by’agateganyo bugasoza iperereza bifite ishingiro.

Kucy’ifungwa rihabanye n’amategeko abaregwa basobanura ko icyemezo cya mbere cyibafunga by’agateganyo cyafashwe ku itariki ya 26/09 uyu mwaka wa 2017.Bagasobanura ko ubushinjacyaha bwatinze kubageza imbere y’ubutabera ngo baburanishwe mu mizi. Barabwikoma ko kuva tariki ya 26 z’ukwezi kwa Cumi bafunzwe bihabanye n’amategeko.

Umucamanza avuga ko yasesenguye asanga bafunzwe byubahirije amategeko. Yavuze ko bigaragara mu ikoranabuhanga rihuza urukiko, ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa ko ubushinjacyaha bwasabye kongererwa igihe ku itariki ya 24/10 uyu mwaka mbere y’uko ukwezi gushira, ubusabe bwabwo urukiko rubwemeza ku itariki ya 25/10. Bityo ko ibyo byubahirije amategeko.

Ku ngingo yo kongerera ubushinjacyaha ikindi gihe cy’ukwezi abaregwa bagakomeza gufungwa ubushinjacyaha bugakora iperereza buvuga ko butararangiza, umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko bigaragara ko ubushinjacyaha bukiri mu iperereza kuko bugaragaza ko nyuma yo gufunga itsinda ry’abaregwa barindwi bwataye muri yombi bagenzi babo batanu. Abo na bo ni Bwana Theophile Ntirutwa uhagarariye FDU mu mujyi wa Kigali, Venant Abayisenga na Athanase Kanyarukiko bose ubu ngo barafunzwe.

Hari n’abandi babiri ubushinjacyaha buvuga ko bahaswe ibibazo busanga nta mpamvu zikomeye zo kubafunga buba bubarekuye. Abo na bo ni Bwana Vedaste Nshimimana na Bwana Emmanuel Nyandwi.

Kuri iyi ngingo ariko abaregwa barimo Bwana Boniface Twagirimana visi Prezida wa Mbere na Bwamna Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga muri FDU bavuga ko aba bagenzi babo bafatiwe umunsi umwe kandi ko n’abo ubushinjacyaha buvuga ko bwarekuye Vedaste Nshimimana na Bwana Emmanuel Nyandwi bagifunzwe.

Bakabiheraho bemeza ko nta perereza ubushinjacyaha bwigeze bukora uretse gushaka kubagumisha muri gereza mu mugambi wo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze impamvu zikomeye zatumye abarwanashyaka ba FDU Inkingi bafungwa zikiriho.

Yavuze ko hashingiwe ku buremere bw’ibyaha by’ubugome ubushinjacyaha bubakurikiranyeho, kubarekura by’agateganyo bishobora kubangamira iperereza kandi ko bashobora no gusibanganya ibimenyetso bibashinja. Yanzura ko bongera kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi ubushinjacyaha bugakora iperereza.

Iri tsinda ry’Abaregwa uko ari barindwi ryatawe muri yombi ku itariki ya 06/09 uyu mwaka ari a bantu icyenda babiri muri bo bamaze kurekurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha burabarega ko bashatse kurema umutwe w’ingabo zitemewe babinyujije mu ihuriro ry’amashyaka atanu abarizwa hanze y’igihugu rizwi nka P5 atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Busobanura ko uwo mutwe w’ingabo zitemewe bashaka ko ukorera hanze muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho.

Abaregwa n’ababunganira bo ariko bakavuga ko uwo mutwe w’ingabo zitemewe baregwa ari baringa kuko ubushinjacyaha butagaragaza izina ryawo aho ukorera hazwi n’ubutegetsi bwawo.

Ubushinjacyaha buranabarega icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ni ibirego abaregwa bose bamaganira kure bakavuga ko bishingiye kuri politiki kubera ko batavugira mu matamatama iyo banenga ibitagenda mu butegetsi.Bakavuga ko ibirego baregwa byahimbwe n’ubutegetsi mu mugambi wo gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.

Nk’uko ubushinjacyaha bubisobanura, uretse iri tsinda ry’abarwanashyaka ba FDU Inkingi barindwi byaba bivuze ko bose hamwe mu bafunzwe bagera ku icumi. Wajya ku bisobanuro by’abaregwa bo bakaba ari cumi na babiri bafunzwe.

Iri shyaka FDU Inkingi ryamamaye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ubwo umukuru waryo Mme Victoire Ingabire Umuhoza yazaga guhatanira gutegeka u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni umugambi atagezeho kuko inkiko zamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba na byo bavuga ko bishingiye kuri politiki.

Kugeza ubu rero birasaba gutegereza itariki y’urubanza ruzatangira kuburanishirizwaho mu mizi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG