Uko wahagera

Amakuba Yibasiye Abana mu Ntara ya Kasai


Umutegetsi muri porogaramu ya ONU yita ku biribwa PAM yaburiye ibijyanye n’uko ibintu byifasha mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho ubushyamirane bwasize abantu miliyoni 3 n’ibihumbi magana abiri bashonje bikabije.

Mu mwaka ushize abantu bagera kuri miliyo imwe n’ibihumbi magana ane bo mu ntara ya Kasai bateshejwe ibyabo n’urugomo rwahitanye abantu barenga 3,000. Urwo rugomo rwanasenye imidugudu yose nk’uko Claude Jibidar uyoboye porogaramu PAM muri Kongo abivuga.

Jibidar avuga ko uko ibintu byifashe, umuntu yabigereranya n’ibiziwi cyane nko muri Siriya na Yemeni. Kongo, igihugu kinini cyo muri Afurika yo hagati, ubu ni cyo gifite ibibazo biremereye by’abantu bataye ibyabo kurusha ibindi byo ku mugabane wa Afurika.

PAM siyo yonyine mu miryango yita ku kiremwa muntu itabariza intara ya Kasai. Umuryango w’abaganga batagira imipaka, Medecins Sans Frontieres mu magambo y’igifaransa, na wo wari uherutse kuburira ku bibazo bikabije by’imirire mibi mu bana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG