Uko wahagera

Amatora muri Kenya Azaba kuri uyu wa Kane


David Maraga, perezida w'urukiko rw'ikirengwa muri Kenya
David Maraga, perezida w'urukiko rw'ikirengwa muri Kenya

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya yatangaje ko isubirwamo ry’amatora y’umukuru w’igihugu rizaba nk'uko byari biteganyijwe kuri uyu wa kane. Ibyo byemejwe nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga runaniwe kuburanisha urubanza rw’abifuzaga ko ayo matora asubikwa.

Byari biteganyijwe ko urukiko rwumva ikirego cy’abifuza ko amatora asubikwa, ariko ntibyashoboka kuko umubare nkenerwa wemerewe n’itegeko utari wuzuye.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga David Maraga yavuze ko mu bacamanza barindwi bagize urwo rukiko, babiri gusa ari bo babonetse kandi itegeko riteganya nibura batanu.

Mu kwezi kwa cyenda ni bwo urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 8 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka rutegeka ko ayo matora asubirwamo. Aya matora yari yegukanywe na Uhuru Kenyatta atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Hagati aho, Bwana Odinga amaze gutangaza ko atazitabira amatora yo kuri uyu wa kane. Mw'ijambo ku bayoboke be mu murwa mukuru Nairobi, Odinga yabahamagariye kutazitabira ayo matora.

Yabasabye kuguma mu ngo zabo, yongeraho ko bagiye guhindura ihuriro ryabo rya NASA, rikaba umutwe wo guhangana basaba ko amatora asubirwamo nibura mu minsi 90.

Mw’ijambo amaze kugeza ku gihugu, Perezida Uhuru Kenyatta avuze ko amatora yo ku munsi w’ejo akwiye kuba impamvu yo kwereka amahanga ko Kenya ari I gihugu gishyize hamwe kandi kirimo demokarasi imaze gushinga imizi.

Yavuze ko abamaze kugaragaza ko batazitabira amatora ari uburenganzira bwabo ariko ko badakwiye kubikora bica amategeko cyangwa babangamira uburenganzira bw’abandi.

Yavuze ko abazagerageza gukora ibinyuranyije n’amategeko bazakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG