Uko wahagera

Abantu bane biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu cya Togo mu Burengerazuba bw’Afurika, mu bushyamirane hagati y’ingabo zishinzwe umutekano n’abigaragambyaga bashaka guhagarika ubuyobozi bwa perezida Faure Gnassingbe.

Minisitiri ushinzwe umutekano wa Togo, Coloneli Damahe Yark, ejo kuwa gatatu yavuze ko umuntu umwe yarasiwe mu murwa mukuru Lome, arapfa. Abandi batatu biciwe mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Togo. Ni umujyi wa Sokode uherereye mu bilometero birenga 300 mu majyaruguru ya Lome.

Yark yavuze ko abari mu myigaragambyo 60 batawe muri yombi mu bushyamirane bw’ejo kuwa gatatu.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bateguye imyigaragambyo y’iminsi ibiri irwanya perezida Gnassingbe uri ku butegetsi kuva mu 2005. Yasimbuye se Gnassingbe Eyadema amaze kwitaba imana.

Imyigaragambyo yadutse mu mpande zose z’igihugu kuva mu kwezi kwa 8. Ni imyigaragambyo yamagana ibyo perezida yasabye ko byahindurwa mu itegekonsiinga. Harimo gukuraho manda ntarengwa za perezida. Ibyo byamuha uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2030.

Gnassingbe mukuru nawe yabaye perezida wa Togo guhera mu 1968 kugeza apfuye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG