Uko wahagera

Tombola Ya Green Card Yongerewe Igihe


Ishusho ya Green Card (Ikarita y'icyatsi) yo muri Amerika

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zongereye igihe cyo kuzuza ibisabwa muri ya tombola ngarukamwaka itanga amahirwe yo kujya gutura no gukora muri Amerika bita DV Lottery.

Itanganzo ryagaragaye kuri site ya deparitema ya leya y’Amerika ryasabye kandi abantu bujuje ibisabwa hagati y’italiki ya 3 n’iya 10 y’uku kwezi kwa 10 kongera kwuzuza kuko ibya mbere bujuje byatakaye biturutse ku bibazo by’itumanaho.

Ubutumwa buri kuri site ya deparitema ya leta y’Amerika buvuga ko ibyinjijwe muri mudasobwa muri iyo minsi yavuzwe nta gaciro bigifite kandi byakuwe mu mashini. Kongera kwuzuza muri iyo tombola ntibizafatwa nk’aho umuntu yasabye kabiri. Nta mpungenge rero zatuma uwujuje muri ayo mataliki atongera kwuzuza.

Ubusanzwe kwuzuza incuro zirenze imwe muri iyo porogaramu ya tombola ya Green Card bikura ushaka kwimukira muri Amerika muri Tombola.

Deparitema ya leta ivuga ko, ubu ibibazo byakemutse, ko kwuzuza bundi bushya bizatangira kuwa gatatu taliki 18 y’uku kwezi kwa 10 bikazageza kw’italiki ya 22 y’ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2017.

Abujuje hagati muri ariya mataliki yavuzwe haruguru barasabwa kandi kujugunya inomero umuntu ahabwa yemeza ko yujuje tombola cyangwa se izindi nyandiko yagejejweho amaze kwuzuza kuko nta gaciro bifite.

Iyi tombola ikorerwa kuri Internet gusa ku rubuga www.dvlottery.state.gov. Ni ubuntu, nta faranga na rimwe basaba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG