Uko wahagera

Tombola ngarukamwaka ya Green Card yaratangiye


Buri mwaka, Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ikoresha tombola itanga uruhushya bita Green Card rwo kujya gutura no gukora muri Amerika.

Uyu mwaka, The DV-2019, yatangiye ku italiki ya 3 y’uku kwezi kwa cumi 2017. Izarangira ku italiki ya 7 u’ukwezi gutaha kwa 11 saa sita y’amanywa ku isaha ya hano i Washington. Bizaba ari saa moya y’ijoro ku isaha yo mu Burundi, mu Rwanda, no mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Urayisanga ku rubuga rwa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika yafunguye www.dvlottery.state.gov. Kuzuza ni ubuntu.

Tega amatwi ibindi bisobanuro

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:25 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG