Uko wahagera

HRW Ishinja u Rwanda Kwica Urubozo mu Bigo bya Gisilikare


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW), ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika urashinja igisirikali cy’u Rwanda ibyaha birimo kwica urubozo imfungwa.

Ibyo bikubiye mu cyegeranyo kigizwe n’amapaji 91 uwo muryango wasohoye kuri uyu wa kabili.

HRW ivuga ko imfungwa 104 zari zifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri za kasho za hagati y’umwaka wa 2010-2016 zakorewe iyicarubozo

​Muri icyo cyegeranyo HRW, yemeza ko abakorewe ibyo byaha biganjemo abakekwa kuba bakorana n’imitwe y’abatavuga rumwe na leta barimo abahoze mu mutwe wa FDLR.

HRW ivuga ko abahohotewe bavuganye nabo bayibwiye ko bategetswe gushira imikono ku makuru atariyo, babanje gushyirwaho iterabwoba ry’uko batabikoze bakwicwa.

Icyo cyegeranyo kinashinja abacamanza n’ubashinjacyaha bw’U Rwanda kwirengagiza ibirego by’abakorewe ibyaha n’igisirikali cy’u Rwanda.

​Hashize igihe HRW ishyira ahagaragara raporo zishinja u Rwanda byinshi birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu no kutihanganira abatavuga rumwe na leta.

Mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika ukorera I Kigali mu Rwanda, Ministiri w’Ubutabeta Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rutagisubizanya na HRW yagize ati “Ntanimikoranire tugifitanye. Ibyo irega, nkuko bisanzwe, n'ibinyoma, bishaje, bidashingiye ku kimenyetso, na kimwe cyemewe n'amategeko, nayo ubwayo idashobora gusobanura. Ikigamijwe si uburenganzira bwa muntu,ni ukwibasira u Rwanda, niwo mugambi ishyira mu bikorwa.”

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:17 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG