Uko wahagera

Ishyaka FDU Rirashinjwa Kurema Umutwe w'Ingabo


Madame Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi
Madame Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwaburanishije urubanza rw’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda. Abo barwanashyaka icyenda ubushinjacyaha buarabarega ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ku munsi wa mbere aregwa barindwi barimo Visi Prezida wa Mbere wa FDU inking Bwana Boniface Twagirimana bahakanye ibyaha.

Ku mubare w’abantu barindwi igipolisi cyatangaje ku ikubitiro ko cyabataye muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyenda kibakekaho ibyaha byo gushora urubyiruko mu mutwe witwara gisirikare mu bihugu bituranyi, ubwo bazaga mu rukiko bari biyongereyeho abantu babiri. Bose hamwe ni abantu icyenda kandi bahuriye ku kuba ari abarwanashyaka ba FDU Inkingi ishyaka rikuriwe na Mme Ingabire Victoire ufungiwe mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bose uko ari icyenda bageze ku rukiko bamabaye inkweto zo kogana barinzwe bikomeye n’abapolisi bambaye impuzankano n’abandi bambaye civili ariko barangwaga n’imbunda nto za masotera mu rukiko zagaragaraga ubwo bajyaga kwicara cyanwa imyenda bazambariyeho izamutse.

Ni urubanza baburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo rwihariye umunsi wose ariko biba iby’ubusa umucamanza arwimurira ku munsi ukurikira. Byatewe ahanini n’umurundo w’inzitizi abaregwa bazamuye.

Uhereye kuri Bwana Boniface Twagirimana visi Prezida wa Mbere wa FDU Inkingi avuga ko igipolisi cyabasatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kirangije kibafunga binyuranyije n’amategeko.

Ni impamvu ahuriraho na bagenzi be bandi barimo abafatiwe I Rusizi babwiye umucamanza ko batawe muri yombi n’imodoka za gisivili zabageza Nyabugogo bakabambika ibintu mu maso ku buryo kugeza ubu bavuga ko batazi aho bafungiwe. Ubushinjacyaha burabarega ibyaha bibiri. Kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ihuriro P5 rigizwe na FDLR, CNRD, PDP IMANZI, PS IMBERAKURI, na FDU Inkingi. Iri huriro ngo rishaka gushyiraho igisirikare kirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Buvuze ko abaregwa bashakaga abayoboke babakangurira kunyura muri FDLR ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo babafasha kubona ibyangombwa no mu buryo bwamafaranga y’urugendo. Bwavuze ko ibyo bikorwa byose ari visi Prezida wa Mbere w’ishyaka bwana Twagirimana ubihuza.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo igipolisi cyajyaga gusaka aho abo barwanashyaka baba Kigali cyahasanze ibirango by’ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda. Yavuze ko hari agenda bakuye kwa Twagirimana irimo amazina y’abarwanashyaka barangije kwambuka bajya muri Kongo. Yagaragaaje ibimenyetso yakuye ku binjira n’abasohoka bigaragaza koko ko abo barwanashyaka basohotse mu gihugu .

Habayeho umuhezo w’iminota igera muri 40 urukiko rwumva amajwi y’ibiganiro abarwanashyaka bagiranaga ku matelephone.

Mu myiregurire ye, visi prezida wa Mbere wa FDU Inkingi yabihakanye. Yabanje kubwira urukiko ko umwuga we ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriuho mu Rwanda kuva mu 2010. Yavuze ko mu byo akora n’ubukangurambaga bwo gushaka abarwanashyaka birimo ko kuba yarabashakaga bitandukanye no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Uwo mutwe wa gisirikare uzashyirwaho n’icyiswe ihuriro P5 aravuga ko ubushinjacyaha bwagombye kuba buwugaragaza. Yikomye ubushinjacyaha kugambirira gukora icyo yise kumucisha umutwe bufatiye ku mitwe izwi nka FDLR, RNC n’iyindi ifite abayihagarariye.

Ku barwanashyaka bivugwa ko basohotse igihugu yavuze ko nyuma yo kuba abarwanashyaka bagira ubuzima bwabo bwite bityo ko ntacyo yagombye kuba abazwa. Mu gusa n’umwunganira Bwana Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu no kumenya iby’imibereho ya Mme Victoire Ingabire yagize ati “ igihugu kirafunguye. Ubu uwagera ku mupaka yabura abarwanashyaka ba FPR basohotse, ibyo se byabazwa ubuyobozio bwaryo?”

Bwana Papias Ndayishimye ariko ashinja Twagirayezu ko yamukanguriye kujya muri Congo amumenyera na buri kimwe harimo kumuha ubushobozi bwo kugerayo no kumurangira ibice yaribushyikiremo yemeza ko byari bishya kuri we. Gusa avuga ko bitamuhiriye kuko yahise afatwa n’abashinzwe umutekano I Rusizi. Gusa yumvikanye na we avuga ko bamugejeje Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bamwambitse ikintu mu maso batangira kumusaba gutanga amakuru neza yabirengaho bakamuca umutwe. Uyu ari mu bemeza ko batazi aho bafungiwe.

Abanyamategeko bunganira abaregwa Me Gatera Gashabana na Me Antoinette Mukamusoni na bo bazabumuye inzitizi ko abo bunganira bafashwe nabi ku buryo ngo n’igipolisi kitajya kibemerera kubasura.

Me Gashabana yanazamuye inzitizi kuri Bwana Theophile Ntirutwa wari ushinzwe FDU Inkingi muri Kigali na n’ubu waburiye irengero. Asaba ko ubushinjacyaha bwabafasha kumushaka. Ubushinjacyaha bwasubije ko kugira icyo buvuga ku muntu butazi ibye byaba ari ugutandukira.

Umucamanza yategetse ko ubushinjacyaha buzasura abaregwa bukamenya uko babayeho n’aho bafungiwe kuko bavuga ko bamara amasaha 24/24 mu mapingu; ni mu gihe bwo bwemeza ko bari kuri sitasiyo ya polisi iremera mu mujyi wa Kigali keretse ngo nk’uwafatiwe I Rusizi akaba atazi Kigali .

Ishyaka FDU Inkingi ryamenyekanye cyane mu 2010 ubwo Prezida waryo Mme Victoire Ingabire yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda ntabigereho. Inkiko z’uRwanda zamuhamije ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo maze zimukatira imyakja 15 y’igifungo. Ibihano abarigize bemeza ko bishingiye kuri Politiki.

Aba icyenda bafunzwe barimo Visi Perezida wa Mbere wa FDU Inkingi Bwana Twagirimana bakunze kumvikana batarya umunwa banenga ibitagenda ku butegetsi buriho mu Rwanda.

Umunyamakuru w'Ijwqi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikirnaye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:34 0:00

Tukivuga kuri iki kibazo cyo gufungwa. Uretsee abo bitabye kuwa gatatu tariki ya 20 y'ukwa cyenda 2017, umwe mu bafashwe na polisi y’u Rwanda, witwa Theophie Ntirutwa, we ntiyabonetse mu rukiko. Bwana Ntirutwa ahagarariye ishyaka rya FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda.

Umunsi yafashweho tariki ya 6 y'ukwa cyenda 2017, yatwariwe hamwe na bwana Jean Marie Vianey Kayumba wo mw’ishyaka rya PDP-Imanzi. Mugenzi wacu Etienne Karekezi amaze kuvugana na Kayumba, wahise arekurwa, amubaza uko polisi y'u Rwanda yabafashe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:57 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG