Uko wahagera

Igisasu Cyakomerekeje 22 mu Mujyi wa London


Uyu munsi mu gitondo cya kare, nk’uko polisi ibitangaza, abantu bataramenyekana bagabye igitero cy’iterabwoba muri gari ya moshi igendera mu butaka mu murwa mukuru w’Ubwongereza, London.

Igisasu cyaturitse mu gihe abaturage benshi cyane barimo bajya mu kazi. Abantu 18 bakomeretse. Polisi y'umujyi wa London n’inzego z’iperereza ry’imbere mu gihugu MI-5 baracyashakisha ababikoze.

Mayor wa London, Sadiq Khan, yasohoye itangazo avuga, ati: “Iterabwoba ntirizigera riduhungubanya cyangwa ngo ridutsinde.” Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ku rubuga rwe rwa Twitter, we yagize, ati: “Abaterabwoba ni abantu b’abarwayi bataye umutwe. Ntacyo bazageraho.”

Iki gitero ni icya gatanu mu mujyi wa London mu gihe cy’amezi atandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG