Uko wahagera

ONU Ihagayikishijwe n'Ubuyobozi bw'Igitugu Buhabwa Intebe


Zeid Ra'ad Al Hussein
Zeid Ra'ad Al Hussein

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad al Hussein, yaburiye ko za guverinema nyinshi zirimo kwerekeza ku buyobozi bw’igitugu n’ikandamiza, zihonyora amahame agamije kurengera no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Zeid yagaragaje ishusho itari nziza y’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwa muntu buhagaze mu mpande zose z’isi. Yamanganye ibikorwa by’urugomo rw’intagongwa n’abakoresha iterabwoba.

Cyakora yaburiye ko ikirushijeho kubangamira sosiyete ari za guverinema zikuraho ibituma uburenganzira bw’ikiremwa muntu bubumbatirwa.

Ku bireba uko ubwo burenganzira bwifashe mu mpande zose z’isi, muri make kandi muri rusange, Zeid yumvikanishije impungenge ku byerekeye ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu bihugu 39 byo kw’isi.

Yashyize ahagaragara ibikorwa by’urugomo by’abashinzwe umutekano muri leta ya Rakhine mu gihugu cya Birimaniya, rwatumye ba nyakamwe b’abayisilamu bo mu bwoko bwa Rohingya, barenga 270,000 bahungira mu gihugu cya Bangladesh mu byumweru bitagera kuri bitatu.

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu yanamaganye ibitero by’indege biyobowe na Arabiya Sawudite muri Yemeni byahitanye abasivili barenga 5,000.

K’umugabane w’Afurika, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’uko umutekano ugenda urushaho kuba nabi muri Repubulika ya Centrafurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG