Uko wahagera

Amerika Yibutse Abazize Ibitero Bya 9/11 ku Nshuro ya 16


Perezida Donald Trump n'umufasha we Melania mu muhango wo kwibuka abazize ibitero by'iterabwoba
Perezida Donald Trump n'umufasha we Melania mu muhango wo kwibuka abazize ibitero by'iterabwoba

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yavuze ko igihugu kizakomeza kwibuka kandi kigaha icyubahiro abaguye mu bitero by'iterabwoba byagabwe ku butaka bw'Amerika mu mwaka w'2001.

Ibi Trump yabivuze mu muhango wo kwibuka abaguye mu bitero by’iterabwoba byo kuwa 11 z’ukwezi kwa cyenda umwaka w'2001.

Ni ku nshuro ya 16, ikanaba inshuro ya mbere Donald Trump ari perezida w’Amerika.

Ku isaha ya saa 8:40 z'igitondo ku isaha y'i Washington nibwo indege ya mbere yari iyobowe n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Qaeda, yagonze umuturirwa wa World Trade Center mu mujyi wa New York. Nyuma y’iminota 23 gusa, indi ndege yongeye kugonga uyu muturirwa maze umujyi wose wuzura imyotsi n’imiborogo.

Perezida Trump, yayoboye imihango yo kwibuka yabereye ku ngoro y'umukuru w'igihugu no kuri ministeri y’ingabo nayo yagonzwe n’indege ya gatatu muri ibi bitero.

Ku rundi ruhande visi Perezida Mike Pence, we yerekeje mu mujyi wa Shanksville muri leta ya Pennyslvania aho indi ndege ya kane yaguye ku butaka, ubwo ikihebe cyari kiyitwaye kitabashije kuyigeza ku biro by’umukuru w’igihugu. Ibi bitero byose byahitanye abagera ku 3,000.

Abenshi mubagize uruhare muri ibi bitero bamaze kwicwa, barimo uwari umuyobozi wa Al Qaeda, Osama Bin Laden wishwe mu kwa gatanu 2011, muri Pakistan, na Khalid Sheikh Mohammed, wahamwe n’icyaha cyo kuba ariwe wakoze inyigo y’ibi bitero, ubu afungiye muri gereza ya Guantanamo kuva mu mwaka w’2003.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG