Uko wahagera

Umugaba w’ingabo za Lesotho yishwe.


Mu gitondo cy’uyu munsi, umukuru w’igisirikari ba leta ya Lesotho, yivuganwe na bagenzi be.

Lieutenant-General Khoantle Motsomotso yaguye mu mirwano yabaye hagati ye na bagenzi be babiri bamusanze aho akorera. Gusa aba basirikari nabo bahise bicwa nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika “Associated Press.”

Igihugu cya Lesotho cyagiye kivugwamo cyane imvururu za gisirikari kuva kw’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu mwaka 1986. Mu 2014 naho habaye indi coup d’Etat yaje no gukurikirwa n’iyicwa ry’uwari umugaba w’ingabo z’igihugu mu 2015.

Lesotho iyobowe na Ministiri w’intebe Thomas Thabane, watsinze amatora mu kwezi kwa gatandatu, nyuma yo kuva mu buhungiro mu gihugu cya Afrika y’epfo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG