Uko wahagera

Al Mahdi Yetegetswe Kwishyura Arenga Miliyoni 3 z'Amadolari


Ahmad Al Faqi Al Mahdi muri sentare mpuzamakungu mpanavyaha y'i La Haye

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rw’i La Haye, rwategetse intagondwa ya kiyisilamu kwishyura miliyoni eshatu n'ibihumbi 200 z’amadolari, yo gusimbura ibyangijwe mu nsengero zimaze imyaka n’imyaniko muri Mali.

Ahmad al-Faqi al-Mahdi, yahamije icyaha n’urukiko mu mwaka ushize, cyo kuba yararebereye ibikorwa biranga ahashyinguwe abantu bakomeye cyane cyane mu rwego rw’idini hamwe n’urugi rw’umusigiti bisenywa na za kateripirali mu mujyi wa cyera i Timbuktu, ubwo abahezanguni bigaruriraga igihe gito, amajyaruguru ya Mali mu 2012.

Mu rubanza ruzaba icyitegererezo, urukiko rwafashe iryo senywa ry’insengero nk’icyaha cy’urugomo, ubwo rwakatiraga Al-Mahdi igifungo cy’imyaka 9. Yashoboraga guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30, cyakora urukiko rwashingiye ku kuba yaremeye icyaha no kuba yarumvikanishije ko acyicuza.

Izo nsengero zubatswe mu kinyejana cya 14 kandi Ishami rya ONU ryita ku muco UNESCO, rizibara mu bigize umurage mu mateka y’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG