Uko wahagera

Uko Assomusiyo Yizihijwe i Kibeho mu Rwanda


Kuri uyu munsi Isi yose y'abakirisitu bo mu idini ya Gatolika bizihiza assomption cyangwa se ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya abo mu Rwanda bawizihirije I Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wari muri uwo munsi mukuru avuga ko muri ako gace hagaragara amazi n'ibumba abakirisitu bemeza ko bidasanzwe. Kubera iyo mpamvu hari ababibyazamo amafaranga.

Uyu munsi mukuru wa Assomusiyo ku bakirisitu gatorika bemera ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya mu Rwanda wizihirijwe I Kibeho mu karere ka Nyaruguru bivugwa ko Bikiramariya yabonekeye mu myaka yashize. Uyu munsi wari wahuruje ibihumbi n’ibihumbi biturutse mu mpande z’isi zitandukanye waranzwe n’igitambo cya misa.

Ku munsi nk’uyu benshi mu bakirisitu gatolika bakunze kuba biteze ko imvura igwa mu gihe cy’impeshyi. Nta bitangaza bidasanzwe byagaragaye aha I Kibeho.

Urebye ku butaga bwiswe butagatifu ku bemera batyo abaza gusengera I Kibeho bamwe baba banahamaze iminsi bitewe n’aho baturuka barangwa n’uko benshi muri bo baba bafite utujerekani mu ntoki. Hari iriba bavomaho amazi abakirisitu bemera ko ari iriba ritagatifu.

Ni iriba riri munsi y’umusozi. Ijwi ry’Amerika yarisuye mu bihe bitandukanye ku buryo kubera imirongo minini y’abarigana kandi buri umwe ashaka kubona kuri ayo mazi aza atari menshi bisasba ukwihangana gukomeye, Yewe n’inzego z’umutekano ziritabazwa. Mu ma saa munani z’ijoro hari nk’abapolisi bagera ku icumi bacungiye abakirisitu umutekano.

Bwana Albert Nubwabo, umurundi ukomoka I Bujumbura ni ubwa mbere yari agiye kuri iri riba yaryumvaga nk’inkuru mbarirano. Yageze kuri iri riba saa tatu z’Ijoro aza kubona amazi saa munani kandi na bwo abanje kwinginga abakiri bato.

Kubera umubare utari muto w’abakeneye amazi abarambiwe bafite amafaranga biba ngombwa ko bayagura n’abana b’inkwakuzi. Akajerekani ka litiro eshanu bakagurishaga 1000 amafaranga 1000.

Hafi y’iri riba hari ikidendezi cy’ibirohwa hahoramo umusore uri ku kigero cy’imyaka 20 akura ibumba. Nta kiguzi kuba akura iri bumba kandi aribyaza umusaruro. Uryitegereje nta tandukaniro nirindi bumba. Bwana Karoli Nkurikiyineza yemeza ko iri bumba ari umwihariko.

Uretse kuba aha I Kibeho hagaragara umubare munini w’abahagana mu bihe by’iminsi mikuru ku bakirisitu, n’umusanzwe haboneka urujya n’uruza ku mubare muto. Gusa biratanga isomo ku bo bireba kugira ibyo bahindura ku kijyanye n’ibikorwaremezo bikiri iyanga I Kibeho I Nyaruguru. Bagombye kubabyaza umusaruro bya nyabyo aka gace gafatwa nk’ak’ubukerarugendo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG