Uko wahagera

Raila Odinga n'Abayoboke be mu Keragati


Umunyapolitiki Raila Odinga wo muri Kenya
Umunyapolitiki Raila Odinga wo muri Kenya

Muri Kenya, uyu munsi, abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi NASA, baracyari mu gihirahiro bategereje ijambo rya Raila Odinga yari yabasezeranyije, ubu ryamaze kwimurirwa ku munsi w’ejo.

Nk’uko ejo twari twabibabwiye, Raila Odinga yari yasezeranyije abayoboke be kubagezaho ijambo, rijyanye n’icyakorwa nyuma y’uko yari yabasabye kutava mu ngo zabo ku munsi wa mbere.

Raila Odinga ashinja Perezida Uhuru Kenyatta n’amashyaka amushyigikiye yibumbiye mu rugaga Jubilee kumwiba mu matora ndetse bakanica abayoboke be bari mu myigaragambyo mu cyumweru gishize. Gusa iri jambo ntiryigeze ritangazwa, ryimuriwe ejo kuwa gatatu, nta n’impamvu itangajwe.

Ku rundi ruhande Perezida Uhuru Kenyatta we akomeje gushimangira ko ubu ari ituze mu gihugu anasaba Abanyakenya bose gukomeza imirimo yabo. Leta zunze ubumwe z’Amerika na zo zasohoye ubutumwa bushyigikira insinzi ya Kenyatta bunamwifuriza ihirwe mu kazi ke.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG