Uko wahagera

Grace Mugabe n'Ubutabera bw'Afurika y'Epfo


Kuri uyu wa kabiri, Grace Mugabe, umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yagombaga kwitaba urukiko rwa Johannesbourg muri Afrika y’epfo. Mu byaha aregwa harimo gukubita no gukomeretsa umukobwa amusanganye n’abahungu be muri hotel yo muri uyu mujyi, ku cyumweru gishize.

Fikile Mbalula, Ministiri wa polisi ya Afrika y’epfo yavuze ko Grace Mugabe adafunze kuko atigeze agorana, yahise yemera ibyaha akanishyikiriza polisi.

Gabriella Engels, w’imyaka 20 umunyamideli w’umunya Zimbabwe, ni we wakubiswe na Grace Mugabe, ubwo yaramusanganye n’abahungu be muri hoteli. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza afite ibikomere n’amaraso mu gahanga.

Grace Mugabe, w’imyaka 52 y’amavuko ni we ushyirwa mu majwi ko ashobora kusimbura umugabo we ku mwanya wa perezida.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG