Abagabo icyenda n’umwana umwe bahitanywe n’amasasu muri Kenya, ubwo urugomo rwakurikiye amatora rwafataga intera mu bice by’igihugu byiganjemo abatavura rumwe n’ubutegetsi. Barashwe bimaze gutangazwa ko perezida Uhuru Kenya yatsinze amatora ya perezida ejo kuwa gatanu.
Umukozi wo mu cyumba gishyirwamo abitabye Imana utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko imirambo icyenda ifite ibikomere by’amasasu yazanywe aho muri morgue mu murwa mukuru Nayirobi. Yari ivanywe i Mathare. Ni igice kirimo abashyigikiye uwari umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga.
Abategetsi bashinzwe umutekano, nabo batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko imirambo yahageze.
Wycliff Mokaya utuye i Mathare, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP, ko umwana we w’umukowa wari ufite imyaka 9 yahitanywe n’isasu ari ku rubaraza rw’inzu.
Ahandi havuze amasasu ni mu mukwabu wabaye mu nkengero za Kisumu, nawo ni umujyi urimo abashyigikiye Odinga.
Leonard Katana umuyobozi wa polise y’intara, yabwiye AP kuri uyu wa gatandatu ko polise yarashe ikica abantu babiri muri uwo mukwabu. Katana yavuze ko abandi bantu batanu bakomerekejwe n’amasasu aho i Kisumu.
Amasasu yumvikanye n’i Kibera no mu bindi bice bikennye by’umurwa mukuru Nairobi.
Facebook Forum