Uko wahagera

Ikibuga cy'Indege cya Bugesera Gitangiye Kubakwa


Perezida Paul Kagame w’u Rwanda
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa gatatu yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Amaze gushyira ibuye ry’ifatizo aho icyo kibuga cyubakwa, bwana Kagame yavuze ko kizafasha mu kongera ubukungu bw'u Rwanda ndetse n'ubuhahirane mu karere ruherereyemo.

Icyo kibuga mpuzamahanga giherereye mu karere ka Bugesera kigiye kubakwa ku bufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ikigo Mota-Engil Africa cyo muri Portugal. Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri, kandi biteganyijwe ko imirimo yose izatwara miliyoni $818 y’amadolari y’Amerika. Icyiciro cya mbere kizuzura mu 2019 gitwaye miliyoni 400.

Manuel António da Mota, umuyobozi w’ikigo Mota-Engil Africa kigiye kubuka ikibuga cya Bugesera bakazanagicunga igihe cy’imyaka 25, yijeje ko bazakora ibishoboka byose bagakora neza kandi ku gihe.

Naho James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo ufite inshingano zo gukurikiranira hafi imirimo y’icyo kibuga yavuze ko basanga nta kintu na kimwe babona cyazitira uyu mushinga kurangira.

Abaturiye icyo kibuga bavuganye n’Ijwi ry’Amerika nabo bemeza ko icyo kibuga kizabagirira akamaro.

Uyu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege uzarangira mu 2019. Biteganyijwe ko indege zishobora gutangira kugikoresha mu ntangiriro za 2020 bitewe n’ubugenzuzi bw’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG