Uko wahagera

OMS: Hepatite B na C Zigiye Guhashwa Bitarenza 2030


Umurwayi wa Hepatitis-B avurwa n'abaganga m'Ubuhindi
Umurwayi wa Hepatitis-B avurwa n'abaganga m'Ubuhindi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rikomeje ubukangura mbaga mu guhashya burundu, icyorezo cy’indwara y’umwijima wa Hepatite B na C, bitarenze umwaka 2030.

OMS itangaza ko iyi ndwara y’umwijima wa Hepatite B na C, wagaragaye ku bantu barenga miliyoni 325, yahitanye abasaga miliyoni 1.300 mu mwaka wa 2015 gusa. OMS yifuza ko nibura hakorwa ibishoboka abandura bakagabanuka ku kigero cya 90% naho abapfa bo bakagera byibura kuri 65% mu mwaka w’2030.

OMS ivuga ko indwara ya Hepatite B yahashwa habaye ho ubufatanye bwa leta z’ibihugu, hakingirwa abana bakivuka. Iyi ndwara yibasiye cyane abantu batuye umugabane wa Afurika n’inyanja ya Pasifika.

Ku bijyanye n’umwijima wa Hepatite C, umuyobozi wa OMS yabwiye ijwi ry’Amerika, ko kuva mu myaka ine ishize, habayeho impinduka zishimishije ku guhashya iki cyorezo. Yasobanuye ko ababasha gufata imiti bakira ku kigero cya 95% mu gihembwe cya mbere.

Avuga ko kandi igiciro cy’iyi miti, ku batuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyagabanutse, kuko ubu igura hagati y’amadorali 260 na 280. Kugeza ubu Hepatite C ihitana abasaga ibihumbi 400 buri mwaka ku isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG