Uko wahagera

Ambasaderi Haley Yanenze Abanyafurika ku Kibazo cy'Inzara


Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Nikki Haley, yanenze bikomeye abayobozi b’ibihugu bya Afrika ku kuba barananiwe kurwanya inzara yugarije umugabane.

Ibi Haley, yabitangaje mu nama y’umutekano kw’isi, yiga ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Afrika. Ashimangira ko nta nzara yari ikwiye kuba ikigaragara ku mugabane muri uyu mwaka wa 2017.

Yagize ati, kugeza ubu, abantu benshi bari kwicwa n’inzara mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, Somaliya na Sudan y’epfo.

Ambasaderi w’Amerika Haley yanenze kandi abantu bose bagira uruhare mu ntambara z’urudaca, ku mugabane ndetse n’abadatanga ubufasha bw’ibanze ku babukeneye. Yanenze cyane umuryango w’Afrika yiyunze kuba igihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo kiza ku isonga mu bihugu birimo ihohoterwa ry’ikiremwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG