Uko wahagera

Abu Dhabi Ihakana ko Yacengeye Imbunga za Qatar


Igihugu cya Leta ziyunze z’Abarabu, kirahakana amakuru y’uko kinjiye mu mabanga n’imbuga nkoranyambaga za Leta ya Qatar, rwihishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru Washington Post, cya hano mu mujyi wa Washington DC, ni cyo cyatangaje aya makuru bwa mbere, ejo ku cyumweru. Cyavuze ko ibiro by’ubutasi by’Amerika, bifite amakuru y’uko igihugu cya Leta ziyunze z’Abarabu cyacengeye imbuga za guverinoma ya Qatar.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta ziyunze z’Abarabu yahakanye ayo makuru yatangajwe. Nyamara, ibiro byo kumenyesha amakuru bya guverinoma ya Qatar bitangaza ko ayo makuru yumvikanisha, nta gushidikanya, ko imbuga za leta zavogerewe

Amakuru yatangajwe avuga ko bitarasobanuka niba Leta ziyunze z’Abarabu ari zo, ubwazo, zacengeye izo mbuga, cyangwa se niba hari abandi bantu zakoresheje kuri icyo kiraka. Kugeza ubu, deparitoma ya Leta y’Amerika ntacyo iravuga kuri izo nkuru, yumvikanisha ko iajya igira icy yongera ku makuru ajyanye n’iby’ubutasi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG