Uko wahagera

Abasilikari 34 ba Kameruni Baburiwe Irengero


Abasirikari 34 ba Kameruni baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwa gisirikari bwarohamiye mu kigobe cya Bakassi. Aha ni hafi y’uburasirazuba bw’ikigobe cya Gineya mu gace kagenzurwa na Leta ya Kameruni.

Nk'uko byemejwe na minisiteri y’ingabo ya Kameruni, ubu bwato buzwi ku izina rya Le Mundemba, bwarohamye ku munsi w’ejo ku cyumweru mu masaha y’igitondo. Ubutabazi bwabashije kurohora abasirikari batatu gusa. Kugeza ubu, abandi 34 ntibarabonerwa irengero.

Aka gace ka Bakassi, gakungahaye ku bikomoka kuri peteroli, kari mu maboko ya Kameruni kuva mu myaka itatu ishize, kuko mbere kayoborwaga n’igihugu cya Nijeriya. Kugeza ubu icyateye ubu bwato kurohama ntikiramenyekana, kandi ubutabazi buracyakomeje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG