Kuri uyu munsi abakandida batangiriyeho inikorwa byabo byo kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, Umunyamakuru wacu aravuga ko abaturage bomuri ako karere n'ubwo bitabiriye ku mubare wo hasi, bagaragaje inyota yo kumenya uburyo bwana Mpayimana yagira ibyo ahindura mu bibabangamiye
Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ku mukandida wigenga Bwana Philippe Mpayimana byatangiriye I Burasirazuba mu karere ka Bugesera. Ijwi ry’Amerika yageze I Nyamata na Gashora mu karere ka Bugesera. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we utugezaho iyi nkuru.
Facebook Forum